Imyanya yo gucunga amavuriro y’ibanze (Postes de sante)
FRW 0
Photo Gallery
![]() |
Imyanya yo gucunga amavuriro y’ibanze (Postes de sante)

Additional Info
District | Gicumbi |
Akarere ka gicumbi kongeye kumenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko kifuza gupiganisha imyanya yo gucunga ivuriro ry’ibanze (poste de sante) nk’umuntu wikorera mu rwego rwa PPP ( Public Private Parternship).
Ababyifuza barasabwa gutanga dosiye zabo mu bunyamabanga rusange bw’Akarere kuva tariki ya 12 Gashyantare 2019 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2019 saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Dosiye igomba kuba igaragaza ibi bikurikira:
1.Ibaruwa isaba poste de sante yandikiwe umuyobozi w’akarere ka GICUMBI
2.Kopi y’impamyabushobozi ya A2 ( ubuforomo ) itariho umukono wa noteri
3.lcyemezo cy’urugaga rw’abaforomo ( licence)
4.Kopi y’indangamuntu
Mu bize hanze y’igihugu cy’u Rwanda, kugaragaza kopi ya equivalence ya Diplome
N.B: Ku bakoze ahandi cyangwa ubu bari mu kazi, abazatsinda bazasinya amasezerano bamaze kwerekana icyemezo cy’umukoresha wa nyuma kigaragaza ko atakihakora (Attestation des services rendus ).
Ku bari batanze dossiers zabo bashingiye ku itangazo ryatanzwe mbere ntibazirirwa bazana izindi.
Reba iri tangazo ryose usuye urubuga rw’akarere ka Gicumbi arirwo : http://www.gicumbi.gov.rw/
Related
Share Ad
Contact Owner
Complete the form below to send a message to this owner.
Account Stats
Listings
- Total 0
Comments