Dore urutonde rw’imodoka 11 zikunzwe kugurwa cyane kubera zikoresha lisansi nkeya zakozwe mbere 2003

Uru rutonde rushingiye ku bushakashatsi bwo n’umuntu kugiti cye ,umaze imyaka irenze 4 acuruza amamodoka kandi washinze urubuga rwa www.kigalilife.co.rw rwamamaza imodoka nyinshi zigurishwa muri Kigali. Bityo hashobora kuboneka n’izindi twaba twibagiwe, ariko ntekereza uru rutonde rwitondewe ku kigero cya 95%.

#1.TOYOTA STARLET: Ntekereza iri mu zimwe mu Rwanda zinywa bike cyane, ni nayompa uzabona ibigo byigisha imodoka bikunze kuzikoresha. Inyinshi wabona mu Rwanda ziba ari manuel.

#2.TOYOTA COROLLA E100(Bakunda kuyita Gikumi y’inyaburayi: bakunze kuyita Gikumi, gusa buno bwoko buri mbarwa mu Rwanda. Ubu bwoko bukunze kugurwa hagati 3,5M-4,5m zituruka mu Burayi.

#3.TOYOTA VITZ or TOYOTA YARIS : ubu Bwoko bw’imodoka burakunzwe cyane mu Rwanda. Izi modoka zifite akabyiniriro ka WARANDYOHEREJE. Ubu bwoko VITZ ziba zihinduye (ZIturuka Dubai) naho Yaris Ntiziba zihinduye zituruka muri Europe. Izi modoka iyo ushaka kuyigura imeze neza byibuze bigusaba guhera kuri 3,5M. Vitz hafi yazose ziba ari automatic, naho Yaris inyinshi ziba ari manuel.
Ikindi yaris zihenda cyane kurusha Vitz. Ubu bwoko inyinshi twavuzeho ni izakozwe 1999 or 2000.

#4.TOYOTA YARIS VERSO: iyi modoka bakunze kuyita KAGATI kubera igira butu nini, ikaba yaragiye igurwa cyane n’abantu bayitwaramo utuzigo. Amwe mu makuru dufite niko mu Burayi bakunze kuyitwaramo imigati abafite business zicuruza imigati .Inywa lisansi nkeya nayo niyo muri 1999.

#5. TOYOTA COROLLA COUPE: Ni imodoka ikunzwe cyane muri Kigali cyane cyane iyo ari automatic, zinywa neza cyane , Ubu bwoko ntabwo buba buhinduye. Buturuka mu Burayi.

#6.TOYOTA COROLLA COUPE(Nouveau model) izi modoka zirakunzwe cyane muri Kigali nazo ni Inyaburayi. Iya automatic imaze igihe gito isohotse muri Magerwa igura 6M-6,5M.

#7.TOYOTA Corolla Hatchback : iyo modoka ikunzwe bikaze muri Kigali inyinshi ziba zarakozwe 2003 or 2005, iyo ari automatic igisohoka Magerwa igura miliyoni 8M, iyo ari manuel igisohoka iba igura 6,5M

#8. Volkswagen Golf or POLO : ubu bwoko bw’iyo modoka busa neza na corolla hatchback 2003. Ikindi ntabwo zikoresha essence nyinshi mu minywere yazo. Ubwoko bwa POLO murabizi mu Rwanda hari uruganda ruzikora.

#9.TOYOTA Echo: iyo modoka yawe ntimenyerewe cyane mu Rwanda gusa imyaka imaze hari abantu bagiye bayikunda bitewe n’uko ari ikoresha essence nkeya.

#10.TOYOTA Carina E: ni imodoka ikunzwe cyane no mubice by’icyaro,ndetse no mu mujyi cyane abantu bakuze. Izo modoka ntabwo zikunzwe cyane n’urubyiruko iyakozwe byanyuma ni 1997. Iziba mu Rwanda nkeya nizo za automatic.

#11. Hyundai Santa Fee:izi ni modoka z’uruganda rwo muri Koreya YEpfo. Zikaba ziharawe muri ino minsi, ni mwe mumoka z’amajipe zikoresha mazout nkeya. Inziza igura 6-7M

NIBA UKENEYE KUGURA CYANGWA KUGURISHA IMODOKA WATUGANA TUKAGUFASHA.
Dukora Business yo gufasha abantu kugura imodoka ,kuzigurisha ,gukodesha amazu,kugurisha amazu,….,
Iyo ukeneye ubujyanama mu kugura imdoka ,udusanga
Tel: +250-788-491-344,0783515900 E-mail:info@kigalilife.co.rw
www.kigalilife.co.rw
Beatitude House
2Floor,NO.14
Muhima -Kigali

KORA SHARING KU NCUTI ZAWE N’ANDI MAGROUP UBAMO.
Wadukurikira kuri Facebook: https://web.facebook.com/kigalilife.co.rw/
Instagram: https://www.instagram.com/kigalilife.co.rw/
Twitter: https://twitter.com/KGLLife

July 23, 2019 15:51